Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yakiriwe n’Umugabekazi wa Cambodge, Norodom Monineath Sihanouk, ku wa Mbere mu gitondo, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu Ngoro Ndangamurage y’Umwami Norodom Sihanouk i Phnom Penh.
Papa Leo XIV yavuze ko muri iki gihe adateganya guhindura inyigisho za Kiliziya Gatolika ngo abagabo bubatse ingo bemererwe kuba abapadiri, kuko icyo cyemezo gishobora guteza amacakubiri. Ibi byatangajwe na Reuters ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda nyuma ya se. Yabivuze agarutse ku rubuga rwa X ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi irindwi nta butumwa arwandikaho.
Umuhanzikazi w’Umunyamerika Beyoncé yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere mu mateka umaze guhabwa amahirwe yo guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro 100, nyuma y’uko hatangajwe abahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2027.
U Rwanda rwinjije miliyari 362 Frw mu bicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu byoherejwe mu mahanga muri Nzeri 2026, avuye kuri miliyari 151 Frw yari yinjijwe muri Nzeri 2025, nk’uko bigaragazwa na raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yasohotse ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ashobora guhurira mu Bushinwa n’Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, muri iki cyumweru. Reuters ivuga ko ibi biramutse bibaye, byahindura cyane urugendo Trump ari kugirira muri Aziya y’Uburasirazuba.
Tom Close ari mu bahanzi bashya bemejwe ko bazaririmba mu gitaramo cya BK60 Concert kizahuza abahanzi bakomeye mu Rwanda, mu kwizihiza imyaka 60 Bank of Kigali imaze ishinzwe.
Depite Muzana Alice yagaragaje gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ubuhinzi mu myaka itanu, izwi nka PSTA 5, mu Nama ya Gatatu Mpuzamahanga y’Abadepite igamije kurwanya inzara n’imirire mibi, iri kubera i Nairobi muri Kenya kuva ku wa 16 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026.
NIDA yatangaje ko gahunda yo gufotora abaturage no kwemeza imyirondoro yabo hagamijwe gutanga indangamuntu koranabuhanga yasubukuwe, nyuma y’uko yari yahagaritswe by’agateganyo mu Ukwakira 2026.
Papa Leo XIV yakubiswe hafi y’ijisho n’ikintu cyasaga n’Ishapure ya Rozari cyatewe n’umuntu wari mu mbaga y’abari baje kumureba, ubwo yageraga ahagombaga kubera Misa yo gusezera kuri Peru, ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026.
Ikipe y’Igihugu ya Mali, izwi ku izina ry’Aigles, yasoje imyitozo ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, yitegura gucakirana n’Amavubi mu mukino w’umunsi wa kane wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN 2027).
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakoze imyitozo ya nyuma ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, yitegura kwakira Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Umukinnyi wa filime w’Umwongereza, Robert Pattinson, yatoranyijwe gukina ari James Bond, maneko w’icyamamare uzwi nka 007, asimbuye Daniel Craig wari umaze imyaka itanu asezeye kuri izi filime.
Umukinnyi w’imyaka 33, Romelu Lukaku yasezeye mu Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi nyuma y’imyaka 16 ayikinira, ayisigira agahigo ko kuba ari we watsinze ibitego byinshi mu mateka yayo.
Papa Leo XIV yasabye ko hakorwa ubutabera ku bantu bishwe bazira kurengera ishyamba rya Amazon n’abaturage barituyemo, agaragaza ko ubwicanyi, ibikorwa byo kwangiza ibidukikije n’ihohoterwa rikorerwa abaturage b’Abasangwabutaka bikomeje kubangamira aka karere ko muri Amerika y’Epfo.
Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, yasojwe hemejwe ko Louise Mushikiwabo yongererwa umwaka umwe ku buyobozi bw’uwo muryango. Canada ni yo izakira inama ikurikiraho, iteganyijwe ku wa 7 n’uwa 8 Nzeri 2028.
U Rwanda rwatangiye gukingira ku buntu kanseri y’inkondo y’umura abagore n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 30 na 45, mu rwego rwo kwihutisha gahunda y’igihugu yo kurandura iyi kanseri bitarenze umwaka wa 2027.
U Rwanda rwongeye gutorerwa kuba mu Nama Nyobozi y’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), ruhagarariye Afurika muri manda y’imyaka ine ya 2027–2030. Aya matora yabereye mu Nama Mpuzamahanga y’Abahagarariye Ibihugu bigize ITU (PP-26), iri kubera i Doha muri Qatar.
Umuhanzi w’Umurundi Big Fizzo yemeje ko azaririmba mu gitaramo cya The New Year’s Groove gitegurwa na The Ben, kizaba ku wa 1 Mutarama 2027 muri BK Arena i Kigali.
Sosiyete ya Leta y’u Bushinwa ikora indege, COMAC (Commercial Aircraft Corporation of China), yagurukije bwa mbere indege yayo ikoresha amashanyarazi yitwa CE-25A irimo abantu. Iri gerageza ryabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, mu mujyi wa Binzhou, mu Ntara ya Shandong, mu burasirazuba bw’u Bushinwa.
Umuhanzi Bill Ruzima yavuze ku rugendo rwe rwo kwakira Yesu nyuma yo kunyura mu biyobyabwenge, agaragaza uruhare amasengesho ya nyina no gusoma Bibiliya byagize mu guhindura ubuzima bwe. Yanasobanuye uko azakomeza gukora umuziki nyuma yo gukizwa.
U Burundi buza ku mwanya wa mbere mu bihugu bya Afurika bifite ikinyuranyo kinini hagati y’igiciro cy’idolari rya Amerika ku isoko ry’ivunjisha ritemewe n’igiciro cyemewe na Leta. Idolari rimwe rigura amafaranga y’Amarundi 6 227 ku isoko ritemewe, mu gihe igiciro cyemewe ari amafaranga 3 009, bikaba ari ikinyuranyo cya 107%.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko umwanzuro wo kumwongerera umwaka umwe ku buyobozi bw’uyu muryango ari intsinzi ya Afurika, agaragaza ko uyu mugabane ari wo moteri yawo.
Perezida José Maria Neves yegukanye manda ya kabiri ayitsinze mu cyiciro cya mbere, aho yabonye 63,8% by’amajwi mu gihe abo bari bahanganye barimo Joana Rosa bagize make.
Raporo ya UNICEF yashyize u Rwanda mu cyiciro cy’ibihugu byamaze gushyiraho ingamba zihamye zo guteza imbere imyigire y’ibanze, rugaragaza amanota 3,3 ku gipimo cy’ibyiciro bine.
Ku Cyumweru nimugoroba, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, Amavubi yakoze imyitozo yitegura kwakira Mali ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo, saa tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro, mu mukino wo mu Itsinda K wo gushaka itike ya CAN 2027. FERWAFA yatangaje ko Amavubi azakora imyitozo ya nyuma ku wa Mbere kugira ngo anoze imyiteguro y’uwo mukino. Mu mukino ubanza wabereye i Bamako, Mali yatsinze u Rwanda ibitego 3-2, ikaba ifite amanota icyenda mu gihe u Rwanda rufite atandatu.
Ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, Amavubi U23 yakoreye imyitozo ya mbere i Yaoundé muri Cameroun, ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Omnisports Ahmadou Ahidjo, yitegura umukino wo kwishyura azahuramo na Cameroun U23 ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 cya 2027. Mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, Cameroun yatsinze u Rwanda ibitego 3-0. Ikipe izarusha indi mu mikino yombi izakomeza mu cyiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma cy’amajonjora.